Uko Yavuye muri Ghetto Akubaka Ikigo Cye Smart Wedding Cake Ltd

UKUYEMUYE Usama
Byanditswe na

Urugendo rwa Peter Mudaraza rwatangiye mu mwaka wa 2020 nyuma yo kwiga ibijyanye no gutunganya ibikomoka ku ifarini. Yaje gukomeza amahugurwa mu kigo cy'Umuhuza Business and Training Center i Nyamirambo kwa Biseruka, aho yavanye icyerekezo cyo kwikorera no kubaka ejo hazaza he mu rwego 'ubucuruzi.

Baking setup
Intangiriro y'urugendo rwo kwiyubaka no gutekereza ku kwikorera.

Mu mwaka wa 2021 yafashe icyemezo cyo gutangira ubucuruzi bwe bwite. Yatangiriye mu cyumba gito yari atuyemo, adafite ibikoresho bihagije ariko afite intego n'ubumenyi. Amakake ya mbere yayatunganyaga akoresheje imbabura, ibintu byamusabaga kwihangana no gukora cyane.

Kugira ngo abantu bamenye ibyo akora, yemeye gukora cake y'ubukwe ku buntu. Icyo gikorwa cyabaye intangiriro yo kwamamaza ibikorwa bye kuko abantu benshi batangiye kumenya no gukunda uburyo yakoragamo.

Finished Cake
Guhanga udushya no gukomeza kwiga byabaye urufunguzo rw'iterambere kuri peter.

Uyu munsi Smart Wedding Cake Ltd ni ikigo gikomeye kiyobowe na Peter Mudaraza nka CEO & Founder. Ikigo gifite abakozi bahoraho umunsi ku munsi ndetse n'abakozi b'igihe gito benshi bafasha mu bikorwa bitandukanye.

Uretse gukora cake zigezweho, ikigo gitanga amahugurwa ku rubyiruko n'abantu bashaka kwinjira muri uyu mwuga. Binyuze mu ikoranabuhanga n'ibikoresho bigezweho, Smart Wedding Cake Ltd ikomeje kwagura ibikorwa byayo no gutanga serivisi nziza ku bakiriya.

"Eat Me, I'm Delicious"

"You Can't Buy Happiness But You Can Buy A Cake At Smart Wedding Cake Ltd"

"Make Your Day An Unforgettable Moment In People's Minds With Us"