Mu gihe urubuga rwa TikTok rukomeje gukura no gukurura abantu benshi, rwahindutse isoko rigari ry'ubucuruzi. Dore bizinesi 5 zihuta kandi zitanga inyungu wakorera kuri uru rubuga zikagufasha kwiteza imbere:
1. Gucuruza Imyenda n'Inkweto: Iyi ni imwe muri bizinesi zikora cyane kuri TikTok. Abantu benshi ubu babona ugurisha kuri Live bagahita bakwandikira muri DMs (Inbox) cyangwa kuri WhatsApp bakagura maze ukabakorera delivery.
2. Gucuruza ama Telephone na Accessories zazo: Muri iki gihe gucuruza telefone n’ibikoresho byazo kuri si ugufungura umuryango uzicuruza . Uburyo bugezweho muri 2026 ni kuri Tiktok ushyiraho amafoto ya Phone n’igiciro gusa maze abantu bakagurira online.
3. Ibikoresho by'Ikoranabuhanga Bito : Abantu kuri TikTok bakunda ibintu bitangaje kandi bifite akamaro muri gahunda zabo za buri munsi nk'amatara ya Ring lights, za Mini-projectors, cyangwa imashini zishyiramo umuriro (Wireless chargers). Ukora amavidewo yo kwerekana uburyo bikora, hanyuma ukabagezaho aho babigurira.
4. Serivisi zo Guteka : Niba uzi guteka neza cyangwa ukora ibyo kurya byihariye, kora amavidewo magufi agaragaza uburyo utegura ibyo kurya . Abantu barabikunda cyane iyo byanditsweho igiciro na numero yo Gukora comande.
5. Kwamamaza Ibicuruzwa by'Abandi: Niba udafite igishoro cyo kugura ibicuruzwa wowe ubwawe, Ushobora kwamamariza abandi maze bakaguha amafaranga.
"Muri Umuhuza busiess trainig center Twigisha isomo rituma umenya Gukoresha imbuga nkoranyambaga no kuzicuga "
"Urabura iki ?? ngo utagire kwiga "
"Hamagara 0788433435 cyangwa 0788792187."